Perezida Kagame yambitse imidari y’ishimwe Abanya-Ghana babiri bari mu ngabo za MINUAR

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, yahaye icyubahiro anambika imidali aba Jenerali babiri bahoze mu Ngabo za Ghana, ku bw’uruhare bagize mu rugamba rwo kubohora Igihugu mu 1994, bagahitamo gukora icyari gikwiye.

Abo ni Maj Gen Henry Kwami Anyidoho wari Umugaba wungirije wa MINUAR na Maj Gen Joseph Adinkra, bombi ni Abasirikare bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru bahoze mu Ngabo za Ghana zoherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umudari w’ishimwe bahawe witwa ‘Indengabaganizi’, uhabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakoze ibikorwa mu buryo bw’intagarugero birimo ubwitange buhebuje, batitaye ku buzima bwabo kugira ngo bakize ubuzima bw’umuntu umwe cyangwa benshi.

Uyu muhango wabaye mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bizihiza imyaka 28 yo kwibohora, Perezida Kagame yashimiye aba Bajenerali avuga ko mu gihe bamwe bahungishaga ubuzima bwabo, abandi bagacyurwa na za Guverinoma zabo, bo banze gusiga Abanyarwanda mu bihe bikomeye barimo.

Ati “Ubwo abandi bahungaga cyangwa bagacyurwa na Guverinoma zabo, bagasiga Abanyarwanda mu bihe by’akaga, aba ba Ofisiye barahagumye kandi bakomeza kuyobora abagabo n’abagore bari bafite mu nshingano, kandi bakora icyari gikwiye gukorwa.”

Perezida Kagame avuga ko abo basirikare babaye Intwari
Perezida Kagame avuga ko abo basirikare babaye Intwari

Perezida Kagame yavuze ko batayo y’Ingabo za Ghana yari iyobowe n’abo ba Jenerali bombi, yatabaye ubuzima bw’abatabarika mu bihe bigoye cyane kandi nta musirikare n’umwe mu bagize uruhare muri ubwo butabazi, utarasigaranye ibikomere bitagaragara mu mutima we kugeza uyu munsi.

Yakomeje agira ati “N’ubwo Jenoside idashobora gutanga intwari, gusa umuntu gukora inshingano uko bikwiye byasabye ubutwari budasanzwe, nk’uko aba Bajenerali babigenje. Abenshi batsinzwe ikizamini aba ba Ofisiye batsinze.”

Rtd. Maj. Gen. Anyidoho yari Umugaba wungirije w’Ingabo za Ghana mu gihe mugenzi we Rtd. Maj. Gen. Adinkra ari we wari uyoboye batayo y’Ingabo za Ghana, zoherejwe mu Ngabo za MINUAR zari mu Rwanda mu 1994.

Maj. Gen. Anyidoho yavuze ko nk’umusirikare kandi w’Umunyafurika wari afite inshingano mu butumwa bwa Loni, batashoboraga guteretana u Rwanda, n’ubwo icyo gihe Umuryango w’Abibumbye wari urimo guhagarika ubutumwa bwa MINUAR mu Rwanda.

Yaboneyeho kuvuga ko atewe ishema ku bw’umudari yahawe mu izina ry’aba Ofisiye n’Ingabo zamugumye inyuma mu guharanira ko batanga umusanzu wabo, ndetse awutura intwari zose zatanze ikiguzi gikomeye n’abagifite inkovu z’ibikomere batewe n’icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka