Perezida Kagame yamaganye abaraguza n’abasesagura amafaranga agenerwa Siporo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanenze abayobozi bashinzwe ibigendanye na siporo zitandukanye mu Rwanda, bigwizaho ibyakabaye bitunga amakipe n’abakinnyi kugira ngo bibafashe kuzuza neza inshingano zabo, bafite ubuzima bwiza.

Perezida Kagame yabitangarije mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10, gahunda ya YouthConnekt imaze ibayeho, aho urubyiruko ruhura rukaganira ku ngingo zitandukanye zatuma hakomeza kubaho iterambere rirambye.

Muri iyo gahunda yabaye kuri uyu wa 23 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’ubyiruko rusaga ibihumbi bibiri rwaturutse hirya no hino, aho yagaragaje ko imitekerereze y’abato ivoma ku isoko y’abakuru.

Perezida Kagame yagaragaje ko uko urubyiruko rurezwe, ari ko rukura kandi ko ruramutse rurezwe mu myitwarire n’imico mibi byagira ingaruka zikomeye ku buryo abantu batabyiyumvisha, igihe rwaba rurererwa mu muco w’ubusambo, ruswa, no gucunga nabi ubushobozi bw’ibigenerwa gahunda zitandukanye z’Igihugu.

Yatanze urugero kuri siporo mu Rwanda, agaragaza ko hari abayobozi bangiza kandi barimo n’urubyiruko, bakigwizaho ubushobozi buba bwagenewe ibikorwa bya siporo bigateza igihombo no guca intege urubyiruko rufite impano zitandukanye mu mikino.

Yagize ati “Urubyiruko ni mwe benshi bari muri siporo, ariko imikino yose ntishobora gutera imbere, igihe amikoro adahagije dukwiye kuba dukoresha, ajya ku bantu babiri cyangwa umwe muri siporo abandi bakabera aho”.

Perezida Kagame yavuze ko afite amakuru ko hari abana bajya mu marushanwa hanze kandi bashoboye, ariko ubushobozi bagenerwa ntibubagereho, ahubwo bukikubirwa na bamwe mu babayoboye bigakomeza kugira ingaruka ku iterambere ry’imikino itandukanye mu Gihugu.

Ati “Ufashe abana ubashyize muri bisi bagiye mu marushanwa muri Nairobi, ababayoboye bagiye mu ndege, ntibanagiye bonyine ahubwo batwaye n’imiryango yabo n’inshuti, ba bana bakina bagezeyo nta n’ubwo babahaye n’icyo kugura amazi mu nzira, bagezeyo barushye bashonje hari n’ubwo bagerayo bagasanga imikino yarangiye ibyo ndabizi simbihimba”.

Yongeyeho ati “Hari n’igihe abana bagerayo bagahitira mu kibuga batangira gukina, bashonje bataruhutse kandi mu nyandiko muri za Minisiteri n’amashyirahamwe y’imikino, hagaragazwa uko bagiye n’amafaranga yatanzwe n’uko yakoreshejwe ariko abana bakazagaruka bari hanyuma y’uko bagiye”.

Asaba abo bakinnyi kujya bagira uruhare mu kwanga ibibi bakorerwa kuko iyo ugeze aho ukina ugasanga imikino yararangiye ukagaruka ukicecekera wakabaye uza ukabivuga, amakuru akamenyekana ababikoze bakabikurikiranwaho.

Indagu mu byica siporo y’u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko nko mu mupira w’amaguru nta musaruro n’umwe ujya ugerwaho kuko bakoresha nabi amafaranga bahabwa, bakayangiza bayajyana mu bapfumu kuraguza uko bazabona intsinzi, kandi byangiza impano n’imbaraga abakinnyi bari bakwiye kuba bashyira mu marushanwa.

Agira ati “Aho gushyira amafaranga mu bikoresho no kubaka umubiri, amafaranga mukayashyira mu ndagu. Iyo wagiye mu marushanwa mu mutwe harimo indagu ni yo mpamvu batahana ubusa buri gihe, ariko ndatekereza ko birimo no gusara, niba ukoresheje ikintu ugasanga nta musaruro gitanga ukabona ko bidashoboka ntacyo biguha, urabisubiriramo iki, kuki ubigira umuco?”

Yasabye urubyiruko kutemera ibintu biciriritse ngo byinjire muri kamere yarwo kuko bitera ikibazo mu mutwe w’umuntu, iyo abikuriyemo akanabikurana kuko bituma abantu bahora baciriritse n’Igihugu kigacirika.

Agira ati, “Abantu nibaciririka, Igihugu kigaciririka tuzahora twiyambaza abashobora byose. Ndasaba abantu bato guhanagura ibintu nk’ibyo mu mitwe yanyu, muhanagure muvanemo ibintu biciriritse byo kwiheba kandi mushoboye. Gerageza byange wagerageje ugire uwo mutima ushaka kugerageza gukora, kimwe kinaniranye wagerageza ikindi ukagira icyo ushobora.

Avuga ko igihe buri wese yizeye gutungwa n’abandi akizera indagu, biri mu bidindiza kwiyubaka kuri buri wese, no ku gihugu muri rusange, ko bikwiye guhera mu mashuri umuntu akumva ko azakora akagera ku rwego rw’ibimukwiriye ashoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka