Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’igisirikari cy’u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda.

Maj Gen Emmanuel Bayingana yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Brig Gen Vincent Nyakarundi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikari.

Col Andrew Nyamvumba yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri Minisiteri y’Ingabo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryasohotse ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 02 Nzeri 2019 rivuga ko izi mpinduka zihita zitangira gukurikizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

niryari bakira umuntu wese ushaka kuba umwe mungabo zu rwanda?

uwihanganye bolingo yanditse ku itariki ya: 26-11-2019  →  Musubize

niryari bandika cyangwa bakira abashaka kuba abasirikare niga s3 kuri G S St ALys sanzerere murakoze

uwihanganye bolingo yanditse ku itariki ya: 26-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka