Perezida Kagame yakoranye umuganda n’abitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifatanyije n’urubyiruko rwitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa mu muganda udasanzwe wo kubaka imihanda mu Mudugudu wa Mukoni mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Umuhanda ureshya n’ibirometero bitandatu(6) urimo gukorwa muri iyo karitsiye iri ku musozi wa Kigali ahitwa Norvège uzashyirwamo kaburimbo, abaturage bakazagiramo uruhare rungana na 30% mu kuwukora.

Uyu muganda wakozwe na Perezida Kagame hamwe n’urubyiruko 260 rwaturutse mu bihugu 16 bya Afurika, rukaba rwaritabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa risozwa n’igitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023.

Iki gitaramo kiraza kwitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare muri Afurika barimo Abanya-Nijeriya Davido na Tiwa Savage, Umunyafurika y’Epfo Tyla, ndetse n’Umunyarwanda Bruce Melodie.

Iserukiramuco rya Giants of Africa ryabanjirijwe n’imikino ya Basketball, yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikipe ikomeye ku Isi ya Toronto Raptors, Masai Ujiri, ugiye kumara icyumweru mu Rwanda.

Masai Ujiri na we witabiriye umuganda kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko ari ngombwa cyane kwifatanya n’abaturage kugira ngo bibone ko bafite agaciro gakomeye.

Yakomeje agira ati "Umuganda ni ingenzi cyane, urabizi buri kintu cyose ukora gihera iwawe mu rugo, ni ngombwa cyane rero kwita ku hantu dutuye, urabona ahantu hose ujya mu Rwanda ubona hari isuku, Giants of Africa twabishimye cyane".

Masai Ujiri
Masai Ujiri

Perezida Kagame na we yashimiye abitabiriye Giants of Africa n’umuganda by’umwihariko abafashe igihe cyabo bakifatanya n’Abanyarwanda.

Perezida Kagame ati "Gufata igihe cyo gukora siporo n’ibindi byinshi mwakoze, ntabwo byubaka umuntu ku giti cye gusa, ahubwo byubaka ibihugu ubu ndetse bikaba byubaka Umugabane wacu(wa Afurika), murakoze cyane".

Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muganda barimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

Video: Richard Kwizera/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka