Perezida Kagame yakomoje ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana

Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo ababyeyi b’iki gihe bahangayikishijwe bikomeye n’ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko, avuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kubirandura burundu kuko bikomeje gufata indi ntera

Perezida Kagame avuga ko umuti wo kurwanya ibiyobyabwenge wabaye ingorabahizi
Perezida Kagame avuga ko umuti wo kurwanya ibiyobyabwenge wabaye ingorabahizi

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017, ubwo yasozaga inama y’Umushyikirano yari ibaye ku nshuro ya 15.

Yagize ati “Umwana asigaye ajya kwiga mu mashuri yo hanze ugasigara uhangayitse usenga cyane. Usibye ko aba anabisize na hano n’iyo turi kumwe hano naho turasenga ukavuga uti wenda abana b’u Rwanda benshi bizabisimbuke nibura.”

Yavuze ko yagiye aganira n’abantu benshi bamubwira uburyo hari ibyo urubyiruko rwitera rukoresheje inshinge, hakaba n’ubwo bahererekanya amaraso kugira ngo bibageremo bose.

yavuze ko kubera ibiyobyabwenge ari ikibazo cy’isi, byinjiza amafaranga menshi abarirwa mu madolari ku buryo hatagize igikorwa byakwangiza abazaba basigaranye igihugu mu minsi iza.

Ati “Ibiyobyabwenge ni icyorezo cyugarije isi yose. Dukwiye kukirwanya ndetse tukabirandura byanze bikunze. Dukwiye kubirwanya mu bato n’abakuru. Ni ibintu bikomeye kandi byo kwitabwaho ku buryo bwihuse.”

Yavuze ko hari uburyo bw’ibanze bubiri bwo kurwanya ibiyobyabwenge, harimo kubikumira bitarinjira mu Rwanda, no kurwanya ibyageze mu gihugu.

Ku muco wo gukoresha neza igihe

Perezida Kagame yanagarutse ku bantu badakoresha neza igihe, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwishyiramo umuco wo gukoresha igihe neza no mu mvugo. Yatanze urugero rw’abantu bata umwanya mu gusasira ibibazo bagiye kubaza mu nama.

Ati “Uko uvuga niko ukora. Imvugo tuyihindure ingiro. Kutubahiriza igihe ntibikwiye kuba kamere yacu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byumwihariko ndashima nyakubahwa Paul kagame ariko adufashe gahundaya bdf ijyeyihutishwa murakoze

fiston ngirincuti yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka