Perezida Kagame yakomoje ku byo Umunyarwanda akwiye kwitega mu myaka iri imbere
Perezida Paul Kagame avuga ko icyo atakoze cyashobokaga mu gihe gishize agomba kuzagikora, akongeraho n’ibindi bijyanye n’igihe kigezweho, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere u Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024, mu kiganiro yagiranye na RBA, igihe yari abajijwe ku cyo Umunyarwanda akwiye kwitega mu myaka iri imbere, kirenze ibyo amaze kugezwaho.
Mu gusubiza, Perezida Kagame yahereye ku byagezweho, agira ati “Icyiza cyabyo ni uko byerekana ibishoboka kandi ko bishoboka, iyo umaze kubona ibishoboka kandi bigaragaza ko biguturukamo, bituruka mu Banyarwanda, icyakubuza gukora ibirenze byiza kugira ngo ugere kure, imbere heza yaba ari iki?”
Arongera ati “Ni ibintu byoroshye, ni nko kwigisha umuntu umwereka urugero, iyo wereka abantu urugero rw’ibishoboka kandi bagizemo uruhare batanazi cyangwa batumvaga, ukabereka ko ari bo batumye bishoboka, n’iyo haba hari inyongera zaturutse mu mfashanyo ntibivanaho cya kindi wahereyeho ko ari wowe biheraho. Ibyo rero ntabwo ari amakuru babwirwa gusa, ni ibyo babona kandi binagaragarira mu gutera imbere mu buzima bwabo.”
Perezida Kagame avuga ko bataragera aho bakwiriye kuba bishimiye kuba bari nubwo batera intambwe, kubera ko iyo abantu bashaka gukora, kwihuta no kugera kure, bahora bumva ko bidahagije, cyane cyane iyo bireberwa ku bibazo biba bigihari byo gukemura.
Ati “Kwiyamamaza, kongera gutorerwa kuba umuyobozi w’Igihugu, ubirimo uwo ari we wese, twebwe dufite amahirwe yo kuvuga ngo hari ibyaturanze, ibyo tumaze gukora mu myaka ishize tuyoboye Abanyarwanda, n’abandi bafite ibyabaranze cyangwa ibyo bifuza ko byabaranga bumva ndetse banarushaho, ni yo mpamvu baboneka na bo bakumva bajya mu mwanya wo kuyobora Igihugu, ibyo ni uburenganzira bwabo.”
Yongeraho ati “Mu bitekerezo byanjye no mu mikorere ni ukuvuga ngo icyo ntakoze cyashobokaga mu gihe gishize ngomba kugikora nkongeraho n’ibindi bijyanye n’igihe kigezweho, bijyanye no gutera imbere kurushaho, kuri buri wese n’uzaba atora, ni ukuvuga ngo uruhare twagize muri ibi, twarushaho kugira uruhe ruhare kugira ngo ibintu birusheho no kwihuta.”
Perezida Kagame yagaragaje ko hakiri byinshi byo kwitega mu iterambere ry’u Rwanda, akaba ari umwe mu bakandida bagiye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ndetse unahabwa amahirwe yo gutorerwa indi manda. Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe ko bizatangira mu mpera z’iki cyumweru tariki 22 Kamena 2024.
Ohereza igitekerezo
|
Ibyagezweho ni byinshi cyane kandi byiza Imana ikomeze ikurinde uzatugeze kubyisumbuyeho.Turagukunda kandi turagushyigikiye.
Turagushyigikiye kandi tukuri inyuma nka abanyarwanda bose kuko tuzi ibyiza by’imiyoborere myiza
nyakubahwa president in rwanda turagushimiye kumigambi ufitiye abanyarwanda kd twiteguye kugutora % turabizi ko imihini mishya ko itera amabavu kd nemeza ko nawundi wayobora iki gihugu kd imana yakiguye itarakikwaka paul kagame tukurinyuma