Perezida Kagame yakiriye Umwami Mohammed VI wa Maroc
Yanditswe na
KT Team
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yakiriye Umwami Mohammed VI wa Maroc ugiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.

Perezida Kagame n’Umwami Mohammed VI wa Maroc
Uruzinduko rw’uyu mwami ruje nyuma y’urwo Perezida Kagame aherutse kugirira mu gihugu cye ku itariki ya 20 Kamena 2016.
Muri uru ruzinduko Perezida Kagame n’umwami Mohammed VI wa Maroc, baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.
Umwami Mohammed VI akaba aje mu ruzinduko rushimangira umubano mwiza ibihugu bifitanye, aho banateganya mu gihe cya vuba gushyiraho ababihagarariye .
Uruzinduko rw’Umwami Mohammed VI ruzakomereza mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, ndetse biteganyijwe ko azanasura igihugu cya Ethiopie.

Umwami Muhammed VI agera ku Kibuga cy’Indege i Kanombe

Ahabwa Ikaze na Perezida Kagame

Pereziga Kagame aramukanya n’Umwami Muhammed VI

Bava ku Kibuga cy’Indege i Kanombe bagana aho Bateganyije kwakirira Umwami Muhammed VI

Umwami Muhammed VI yataramiwe n’abana bato

Bagiranye ikiganiro
VIDEO: Uburyo Umwami Mohammed VI wa Maroc yakiriwe ku kibuga cy’indege
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo Ni byiza gutsura umubano
Hello.
Which Kind of Projects in economic side could we install in Kigali as investments from Morocco.
[email protected]
Thank you.
Umwami Wa Maroc Muhamed Wa Vl Tumwifurije Ikaze Murwi Imisozi Igihumbi