Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Wungirije wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Wungirije wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Victoria Kwakwa.
Ni igikorwa cyabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 7 Kamena 2024.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Victoria Kwakwa, byibanze ku mubano w’u Rwanda na Banki y’Isi.
Banki y’Isi isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda binyuze mu nkunga igenera Igihugu mu mishinga itandukanye y’iterambere. Kugeza ubu impande zombi ziri gukorana mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, ibidukikije, ubuhinzi, uburezi n’ibindi.
Mbere yuko Victoria Kwakwa ahura n’Umukuru w’Igihugu, yari yabanje kwakirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ku wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024.
Icyo gihe Victoria Kwakwa, yavuze ko nubwo u Rwanda ari Igihugu kidakora ku nyanja gitanga icyizere cyo kugera ku iterambere ryihuse kubera ubushake no gukorana bya hafi n’urwego rw’abikorera.
Ibiganiro byibanze kandi ku kureba uburyo bwo gukomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda harimo gukorana n’abikorera muri iyi gahunda, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwita ku burezi budaheza n’ibindi, byose bigamije kwihutisha iterambere mu kurushaho kuzamura imibereho y’abaturage.
Victoria Kwakwa yatangaje ko u Rwanda ntacyarubuza kugera ku iterambere ryihuse mu by’ingufu kuko ari Igihugu kigaragaza ubushake.
Victoria Kwakwa ati: “Twaganiriye ku bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, kuko nka banki y’Isi twemera ko ari ikintu cy’ingenzi mu iterambere. U Rwanda rero ni urugero rwiza ku bijyanye n’uru rwego, dufashe urugero ku byo rwagezeho mu myaka itarenze 15 ishize aho rwavuye kuri 6% rukagera hejuru ya 70%, tugasanga urwo ari urugero rwiza rwo kwigiraho”.
Yavuze ko yeretswe imbaraga ziri gushyirwa muri uru rwego kugira ngo ibiciro bigabanuke.
Umuyobozi Wungirije wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, yagaragaje ko imbogamizi u Rwanda rufite ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika hari uburyo bwo kuzihinduramo uburyo bwo gushaka ibisubizo kuko Afurika ifite ubutunzi bwinshi yakoresha mu gutera imbere.
Yavuze ko u Rwanda nk’Igihugu kidakora ku nyanja gifite imbogamizi zirimo ko usanga gikenera byinshi mu bijyanye n’ikiguzi cy’ibikorwa bimwe na bimwe by’inganda n’ibindi kuko usanga ibikenerwa biva hanze y’Igihugu kandi bisaba ko bica ahandi kugira ngo birugeremo, bigatuma bihenda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|