Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa UNICEF uri mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Mata 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Catherine M. Russel, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ku Isi, uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Urubuga rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, rwatangaje ko aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku mishinga ikomeje gushyirwa mu bikorwa, ndetse n’iy’ibihe biri imbere hagamijwe kuzamura ubuzima n’imibereho myiza by’abana b’u Rwanda.

Madamu Catherine M. Russell, ku wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, nibwo yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, akaba ari rwo ruzinduko rwa mbere akoreye ku mugabane wa Afurika kuva yahabwa izo nshingano muri Gashyantare uyu mwaka.

Madamu Catherine akaba yarakiriwe na Madamu Jeannette Kagame, ku cyicaro cya Imbuto Foundation, aho baganiriye ku ruhare rw’uwo muryango mu guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda.

Yagize ati “Nashimishijwe no kuvugana uyu munsi na Madamu Jeannette Kagame ku byerekeye umurimo ukomeye akora, hamwe na Imbuto Foundation, wo kongerera imbaraga urubyiruko rw’u Rwanda.”

Catherine M. Russel yagiye ku buyobozi bwa UNICEF guhera taliki ya 1 Gashyantare 2022, akaba yari abaye umugore wa kane uyoboye uwo muryango mu myaka 75 ishize.

Biteganyijwe ko azabonana n’abayobozi mu nzego zitandukanye, akanasura imishinga iterwa inkunga na UNICEF mu Rwanda. Ni mu gihe azasoreza uruzinduko rwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mbere yo gusubira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka