Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa StarTimes ku Isi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Pang XinXing, washinze akaba n’umuyobozi wa StarTimes Group.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Pang Xinxing n’itsinda ayoboye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023.

Muri iri tsinda ryari riherekeje Umuyobozi wa StarTimes Group, harimo na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

StarTimes yatangiye gukorera muri Afurika ihereye mu Rwanda mu mwaka wa 2007, igenda yagura amashami hirya no hino muri Afurika, ubu ikaba igeze mu bihugu birenga 30 byo muri Afurika.

Muri uko kwagura amashami, StarTimes iteganya ko itazamuka yonyine, ahubwo igira na gahunda yo guteza imbere abaturage b’aho ikorera, cyane cyane urubyiruko nk’icyizere cy’iterambere ry’ahazaza.

Urugero, mu 2018 Urubyiruko rwo mu Rwanda rwahawe ibikoresho bibafasha kureba televiziyo biciye mu mushinga w’Ikigo cy’ikoranabuhanga StarTimes, mu rwego rwo gutuma bava mu bwigunge kandi bikabafasha kwirinda ingeso mbi.

Ni mu mushinga wiswe Access to Satellite TV, wa Guverinoma y’u Bushinwa ibicishije mu kigo cy’Ikoranabuhanga cya StarTimes, ugamije gukwirakwiza televiziyo mu bice byo mu cyaro hirya no hino mu gihugu.

Ibikoresho byatanzwe na StarTimes birimo televiziyo, dekoderi, Antene na za Porojegiteri.

Umuyobozi wa StarTimes ku isi Pang XinXing, ubwo yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda mu 2014 yageneye Perezida wa Repubulika Paul Kagame igihembo cyatanzwe na sosiyete ya StarTimes.

Iki gihembo, Umukuru w’Igihugu yakigenewe mu rwego rwo kumushimira uruhare rukomeye agira mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa StarTimes Pang XinXing, icyo gihe yatangaje ko atangazwa n’uburyo u Rwanda rutera imbere muri rusange, ariko cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Yashimye Perezida Kagame, avuga ko byose u Rwanda rubikesha imiyoborere myiza n’ubushake bwo guteza imbere igihugu bimuranga ngo kuko yasanze ari we muyobozi wa mbere wateje imbere cyane ikoranabuhanga muri Afurika. Aha ni na ho StarTimes yashingiye imugenera igihembo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka