Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Croix Rouge ku Isi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi wa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) ku Isi, Mirjana Spoljaric Egger.

Umukuru w’Igihugu yakiriye kandi Umuyobozi w’uyu muryango muri Afurika, Patrick Youssef, agirana na bo ibiganiro byibanze ku bikorwa bya Croix Rouge mu Rwanda no hanze yarwo.
Croix Rouge y’u Rwanda ni umwe mu miryango ifasha abababaye. Kuri ubu mu Turere dutandukanye uhasanga abaturage benshi yahinduriye ubuzima, isigaye ifite abayihagarariye muri buri Murenge ndetse no mu tugari, mu rwego rwo kwegera abaturage kugira ngo ibashe kubafasha.
Ku wa 29 Ukuboza 1964, nibwo Croix Rouge yatangiye gukorera mu Rwanda ku mugaragaro nyuma yo kwemezwa n’iteka rya Perezida riyitangaza nk’Umuryango w’Ubutabazi.
Tariki ya 08 Ukwakira 1982 Croix rouge y’u Rwanda yemejwe nk’Umunyamuryango n’Ishyirahamwe ry’Imiryango ya Croix Rouge na Croissant Rouge, iba Igihugu cya 130 cyinjiye muri uwo muryango.

Ohereza igitekerezo
|