Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa ‘Bestseller’
Perezida Paul Kagame yakiriye Anders Holch Povlsen, umuyobozi mukuru akaba na nyiri ikigo cya Bestseller ari kumwe na Flemming Besenbacher, umuyobozi wa UNLEASH.

Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, muri Village Urugwiro, gusa ariko ntihatangajwe ibyo aba bayobozi baganiriyeho.
Ikigo cya Bestseller cyibanda ku kwimakaza ubukungu bwisubira, kugabanya imyanda, kuyinagura no kuyibyazamo ibindi bikoresho, kwimakaza ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Kugeza uyu munsi iki kigo gicururiza mu bihugu 70 byo mu Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyaruguru, Amerika y’Epfo, Oseyaniya n’Uburasirazuba bwo hagati, aho gifite amaduka arenga ibihumbi 17.
UNLEASH, ni urubuga rugamije guhanga udushya ku isi rukaba rugiye guhuriza hamwe urubyiruko rusaga 1000 ruturutse mu mpande z’isi, mu gikorwa cyo guhanga udushya mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo ibibazo byugarije isi, ndetse no gufasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye, UN SDGs.
Ni igikorwa gitangira kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, i Kigali, kikazamara icyumweru aho kizahurirana n’irushanwa rya Hanga Pitchfest 2023 ku nshuro yaryo ya gatatu, rizatoranyirizwamo imishinga y’ikoranabuhanga y’urubyiruko izaterwa inkunga.
Ubusanzwe irushanwa rya Hanga Pitch Fest ryitabirwa n’urubyiruko rutandukanye, rigatangirira ku rwego rw’Igihugu ahagenda hatoranywa imishinga hakurikijwe ubuhanga bwa buri umwe.
Ku cyiciro cya nyuma hatoranywa imishinga iba yagaragaje udushya kurusha indi, ndetse inatanga icyizere kurusha indi igahabwa inkunga.
Hanga Pitch Fest ni igikorwa gitegurwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse na gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iterambere.
Ohereza igitekerezo
|