Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abayobozi ba Polisi ku isi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu tariki 05/03/2014 yakiriye anagirana ibiganiro n’umuyobozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakuru ba Polisi k’isi (IACP), bwana Yousry Zakhary.

Ibi biganiro ahanini byibanze ku ruhare rw’iri shyirahamwe mugukumira ibyaha ku Isi, cyane cyane ibyaha bikoranwa ikoranabuhanga, ndetse n’umusanzu u Rwanda rwatanga mukubangubunga umutekano w’abatuye isi.

Nyuma yo kubonana na Perezida wa Repubulika, bwana Yousry Zakhary yatangarije abanyamakuru ko ibiganiro we n’abari bamuherekeje bagiranye na Perezida Kagame ari ingirakamaro, haba ku muryango ayoboye no kuri bo muri rusange.

Perezida Kagame n'umuyobozi w'ishyirahamwe mpuzamahanga ry'abakuru ba Polisi k'isi (IACP), Yousry Zakhary.
Perezida Kagame n’umuyobozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakuru ba Polisi k’isi (IACP), Yousry Zakhary.

“Nabashije guhura n’umwe mu bagabo badasanzwe nka Perezida Kagame ntari nakabonye mu bihugu byinshi by’isi maze kugenda. Twagize amahirwe yo guhabwa inama nawe mu buryo bwo gucunga umutekano w’abatuye isi, gushyira mu bikorwa amategeko ndetse no guhanahana amakuru kandi ku gihe mu gukumira ibyaha. Perezida Kagame kandi yanatugiriye inama ku kuntu twakongera ingufu mu mikoranire mu gucunga umutekano ndetse no gukumira ibyaha,” Yousry Zakhary.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yatangaje ko umubonano w’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakuru ba Polisi ku isi, ahanini wari ugushimira umukuru w’igihugu uburyo yakiriye inama y’uyu muryango yaberaye mu Rwanda, n’inkunga yayiteye ndetse n’ibyiza bimaze kugerwaho mu gihugu kubera umutekano.

Yagize ati: “Bari baje gushimira nyakubahwa Perzida wa Repubulika uburyo u Rwanda rwateguye iyi nama. Banamugaragarije byinshi mubyo basuye mu gihugu nk’urwibutso rwa Jenoside, bamushimira uburyo amaze kugeza u Rwanda ahantu hashimishije, bamubwira ko babona u Rwanda rufite icyerekezo cyiza.”

Perezida Kagame, Minisitiri w'umutekano mu gihugu n'umukuru wa Polisi hamwe n'umuyobozi w'ishyirahamwe mpuzamahanga ry'abakuru ba Polisi ku isi n'intumwa zari zimuherekeje.
Perezida Kagame, Minisitiri w’umutekano mu gihugu n’umukuru wa Polisi hamwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakuru ba Polisi ku isi n’intumwa zari zimuherekeje.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kandi yatangarije abanyamakuru ko aba bashyitsi hari byinshi bigiye kuri Polisi y’u Rwanda birimo nka Community Policing n’uburyo abapolisi batanga serivisi.

Ati “Barebye uburyo dukumira tukarwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, bareba uburyo dufatanya n’abaturage mu gukumira ibyaha babona uburyo tubyitwaramo ari bwiza ndetse biza no kujya mu myanzuro ko abakuru ba polisi bo muri Afurika bagenda babyigiraho”.

Inama ya 3 y’Abakuru b’Ibipolisi bo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yaberaga mu Rwanda, yashojwe hemeranyijwe ko inzego zishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko zifatana urunana mu guhangana n’ibyaha bitandukanye birimo ibikorerwa kuri interineti (cyber crimes), iterabwoba n’icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 2 )

wowe uvuga ngo babahohtera abaturage, ibyo ubikurahe, cg nibyakwihomye mumutwe, ubu abirwa baza gusura polisi y’igihugu nukuvuga ko basaze se? ubu ethiopia na south africa bari mu rwanda kuza kwigira kuri polisi y’igihugu kuko baziko hari aho igeze yabasize mu nshingano zayo kurinda abantu nibyabo. twizereko uyu muyobozi w’ihuriro ya polisi y’isi agiye gusangiza abo bandi ayobora abona bagifite ibyo babura.

karekezi yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

Ntamikorere yanyu muhohotera abaturage.

MANZI yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka