Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’Intara ya Rhineland-Palatinat

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Intara ya Rhineland-Palatinat, Malu Dreyer, uri mu Rwanda mu rwego rwo kureba aho imishinga bafatanya n’u Rwanda igeze ishyirwa mu bikorwa.

Ubwo umuyobozi w'Intara ya Rhineland-Palatinat, Malu Dreyer, yahuraga na Perezida Kagame
Ubwo umuyobozi w’Intara ya Rhineland-Palatinat, Malu Dreyer, yahuraga na Perezida Kagame

Malu Dreyer afite umuhigo ko ari we mugore wa mbere watorewe kuyobora iyo ntara mu mateka yayo, aho yatowe mu 2013 kugeza ubu. Mu 2017 yanatorewe kuba umuyobozi w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kw’abaturage Social Democratic Party.

Yaje mu Rwanda aherekejwe n’abantu 31, barimo na Minisitiri w’Ubukungu wa Rhineland-Palatinate, Doris Ahnen n’abandi badepite bane.

Umubano w’u Rwanda na Rhineland-Palatinat umaze imyaka 36, muri icyo gihe cyose hakaba harashyizwe mu bikorwa imishinga irenga 2.000 ibarirwa mu gaciro ka milyoni zirenga 100 z’amayero.

Imwe muri iyo mishinga yibanze ku kubaka amashuri no gutanga ibikoresho byifashishwa mu mashuri, guhanahana abarimu, kwigisha imyuga, mu bijyanye n’ ubuzima hubatswe amavuriro no guhanahana ubunararibonye mu baganga.

Malu Dreyer yaje aherekejwe n'itsinda ry'abo bafatanije kuyobora Intara ya Rhineland-Palatinate
Malu Dreyer yaje aherekejwe n’itsinda ry’abo bafatanije kuyobora Intara ya Rhineland-Palatinate

Uwo mubano kandi wanafashije mu iterambere ry’urubyiruko no mu kubungabunga inzu ndangamurage.

Muri uyu mwaka wa 2018, ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhineland-Palatinat bwaragutse bugera mu miyoborere myiza, mu guteza imbere ubucuruzi n’ubumenyi muri rusange.

By’umwihariho hari uturere dutanu tw’u Rwanda twasinyanye andi masezerano n’uturere two mu Budage, kugira ngo natwo tuzafatanye mu iterambere. Utwo turere ni

Akarere ka Ngoma kasinyanye n’amasezerano n’Akarere ka Landkreis
Akarere ka Gisagara kasinyanye n’amasezerano n’Akarere ka Hachenburg
Akarere ka Karongi kasinyanye n’amasezerano n’Akarere ka Bad Kreuznach
Akarere ka Nyamagabe kasinyanye n’amasezerano n’Akarere ka Birkenfeld
Akarere ka Ruhango kasinyanye n’amasezerano n’Akarere ka Landau.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka