Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigo cyo Kurwanya no Gukumira Indwara muri Afurika

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara muri Afurika (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye bwana Jean Kaseya, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, baganira ku ngingo zirimo n’ikorwa ry’inkingo.

Baganiriye ku kongera imbaraga mu bikorwa by’ubuvuzi rusange muri Afurika, by’umwihariko gushakira inkunga ibikorwa by’ubuzima imbere mu gihugu, ikorwa ry’inkingo, n’ikoranabuhanga mu buzima.

Perezida Kagame na Dr Kaseya baganiriye ku bijyanye no gukora inkingo n’ikoranabuhanga mu buvuzi, mu gihe u Rwanda rwamaze kwakira icyiciro cya mbere cya kontineri esheshatu zizwi nka ‘BionTainers’ zizifashishwa mu kubaka uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n’igituntu.

Ni uruganda ruzubakwa n’Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n’imiti.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kugira uruganda nk’uru rw’inkingo n’imiti, rukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Uruganda rwo mu Rwanda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Special Economic Zone.

Ni mu gihe kandi Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) wifuza ko nibura mu 2040, hazaba hakorwa 60% by’inkingo ibihugu biwugize bikenera.

Dr Jean Kaseya wakiriwe na Perezida Kagame, yagizwe Umuyobozi wa Africa CDC, mu Nteko rusange ya 36 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yateranye ku ya 19 Gashyantare 2023, asimbuye Dr John Nkengasong.

Uyu mugabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uyu mwanya azawumaraho imyaka ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka