Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza y’ubuvuzi ya Butaro
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza y’ubuvuzi ya Butaro, University of Global Health Equity (UGHE), Dr. Jim Yong Kim.
Umukuru w’Igihugu yakiriye Dr. Jim Yong Kim, kuri uyu wa Gatanu tariki 9 kanama 2024 ari kumwe n’itsinda ryamuherekeje ririmo na Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana.
Iyi nkuru dukesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, ivuga ko baganiriye ku buryo bwo kunoza imikoranire mu bijyanye n’ubuvuzi buhamye n’ubushakashatsi.
Kaminuza y’Ubuvuzi ya Butaro, iherereye mu Karere ka Burera, akaba ari imwe muri Kaminuza zikomeye mu Rwanda, aho itanga ubumenyi bugezweho bwo ku rwego rwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abarimu bahigisha ni abo muri iyo Kaminuza yo muri Amerika.
Kaminuza y’Ubuvuzi ya Butaro, (UGHE) yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2015 ku bufatanye n’Umuryango wita ku Buzima, Partners in Health, PIH, bikozwe na Dr Paul Farmer witabye Imana mu 2022.
Iyi kaminuza iherutse guha impamyabushobozi abanyeshuri 54 baturuka mu bihugu 16 basoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, icyo gihe Dr. Kim, akaba yaritabiriye ibyo birori ndetse ashimangira intego z’iyo kaminuza y’ubuvuzi ya Butaro ku Isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|