Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa LG
Perezida Paul Kagame yabonanye n’itsinda riturutse mu Kigo LG Corporation, riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Kwang Mo Koo, baganira ku byo bafatanyamo n’u Rwanda mu bucuruzi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 12 Ukwakira 2023, nibwo Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
LG Corporation yahoze yitwa Lucky-Goldstar, ni sosiyete mpuzamahanga yo muri Koreya y’Epfo, yashinzwe na Koo In-hwoi mu 1947, ikaba igenda iyoborwa n’abo mu gisekuru cyo mu muryango wa Koo In-hwoi.
Umukuru w’Igihugu n’aba bayobozi, ibiganiro bagiranye byibanze ku mahirwe y’ubucuruzi n’ubufatanye bagirana n’u Rwanda mu nzego zinyuranye, zirimo uburezi, ikoranabuhanga n’ibikoresho byaryo.
LG ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho, imiti, ndetse ikagira amashami arimo LG Electronics, Zenith, LG Display, LG Uplus, LG Innotek, LG Chem na LG Energy Solution, akorera mu bihugu birenga 80.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|