Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi mukuru wa KCB Group

Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umuyobozi Mukuru wa KCB Group, Andrew Wambai Kairu n’itsinda ayoboye, aho baje i Kigali mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro BPR Bank, nyuma y’aho Banki y’Abaturage y’u Rwanda yihurije na KCB Rwanda.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro BPR Bank Rwanda, wabaye ku wa Gatatu, witabirwa na Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, wari uhagarariye Perezida Kagame ndetse hari na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragarro ikigo gishya cy’imari cya BPR Bank, cyaturutse ku kwihuza hagati ya KCB na Banki y’abaturage y’u Rwanda, ni nyuma y’uko Banki ya KCB iguze imigabane ya Atlas Mara yari ifite muri Banki y’abaturage y’u Rwanda.

Muri ibyo birori, Dr. Ngirente yashimye ubuyobozi bwa KCB Group bwiyemeje gukora ishoramari rikomeye mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, ashimangira ko iryo shoramari rizagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage n’iry’Igihugu muri rusange.

Dr Ngirente yasabye ko iki kigo gishya cy’imari cyaba umusemburo wo kongera umubare w’abagerwaho na serivisi z’imari, bagaragazwa mu cyegeranyo cya FINSCOPE ko kugeza muri 2020 bari ku jjanisha rya 93% by’abantu bakuze mu Rwanda.

Muri Kanama 2021, KCB Group yabaye umunyamigabane mukuru wa Banki y’abaturage y’u Rwanda nyuma yo kugura imigabane ya Atlas Mara, ndetse no kongerera agaciro fatizo ku mugabane aho ku ishoramari rya miliyali zisaga 32 z’Amafaranga y’u Rwanda, iyi banki ya KCB yahise icyo gihe igira 76.7% by’imigabane yose.

Dr. Patrick Njoroge, Guverineri wa Banki nkuru ya Kenya yavuze ko guhuza Banki y’abaturage y’u Rwanda na KCB Bank Rwanda, bijyanye n’icyerekezo cyo kugira isoko rusange rya Afurika cyane cyane mu rwego rwa serivisi z’imari.

BPR Bank yasabwe kunoza imitangire ya serivisi z’imari, himakazwa imikoreshereze y’ikoranabuhanga ryashowemo imari ifatika n’izo banki zombie, nk’uko byagarutsweho na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa wari witabiriwe uwo muhango.

Kugeza ubu izi banki zombi zibarizwamo abakozi 1300 n’umutungo w’agaciro ka miliyali 648 z’Amafaranga y’u Rwanda, bituma iba Banki ya kabiri ku bunini mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka