Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Equity Group

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, muri Village Urugwiro, yakiriye Dr. James Njuguna Mwangi, Umuyobozi Mukuru wa Equity Group.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Dr. James Njuguna Mwangi
Perezida Kagame ubwo yakiraga Dr. James Njuguna Mwangi

Mu butumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ntihatangajwe ibyo Perezida Kagame na Njuguna baganiriye.

Njuguna yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’uko kuri uwo munsi wo ku wa Gatanu, Equity Group yegukanye Cogebanque Plc, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kugura imigabane ingana na 91.93%.

Imigabane yegukwanywe na Equity Group, yari ifitwe n’abanyamigabane barimo Guverinoma y’u Rwanda, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ndetse na Sanlam.

Aya masezerano yashyiriweho umukono na Dr James Mwangi uyobora Equity Group, hamwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, ku cyicaro cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Iri hererekanya rikaba rifite agaciro ka Miliyari 54.68Frw, ndetse bituma Equity Bank iba banki ya kabiri nini mu Rwanda.

Village Urugwiro kandi itangaza ko Umukuru w’Igihugu yakiriye n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), Serge Brammertz.

Umushinjacyaha, Brammertz uri mu Rwanda kuva tariki 24 Nyakanga 2023, yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja.

Serge Brammertz mu ruzinduko rwe mu Rwanda yasuye kandi urwibutso rwa Nyange anagirana ibiganiro n’itsinda ririmo abarokotse Jenoside, abayobozi n’abakozi mu nzego z’ubutabera.

Perezida Kagame kandi yakiriye Serge Brammertz wari kumwe na Minisitiri Dr. Emmanuel Ugirashebuja
Perezida Kagame kandi yakiriye Serge Brammertz wari kumwe na Minisitiri Dr. Emmanuel Ugirashebuja

Aha i Nyange niho Kayishema Fulgence uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo, wari umujandarume wa Komini Kivumu ashinjwa kwica Abatutsi 2000, bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Nyange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka