Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa BioNTech Group

Perezida Paul Kagame yakiriye Prof. Dr. Uğur Şahin, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa BioNTech Group n’intumwa ayoboye aho yitabiriye umuhango wo gutangiza Ikigo Nyafurika gikora inkingo (BioNTech Africa).

Mu butumwa bwashyizwe kurubuga rwa X rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ntihatangajwe ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Prof Uğur Şahin.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki kigo iteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, i Kigali ndetse ukaba uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye.

Perezida Kagame kandi yakiriye Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, nawe witabiriye igikorwa cyo gufungura kumugaragaro BioNTech Africa Ikigo Nyafurika gikora inkingo, ndetse banaganira kuri uyu muhango wo gufungura icyo kigo.

Uyu muhango uteganyijwe kuri uyu wa mbere ni igikorwa cy’amateka ku mugabane wa Afurika byumwihariko u Rwanda nk’igihugu cyubatsemo iki kigo kizajya gikora inkingo zirimo iza Covid-19, malariya, iz’icyorezo cya sida n’igituntu.

Muri Kanama umwaka ushize nibwo Perezida Kagame yafatanije n’abayobozi barimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo batangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka iki kigo gikora inkingo, cyitezweho gutuma umugabane wa Afrika ubasha kwihaza ku nkingo ubusanzwe zituruka ku yindi migabane y’isi.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo mu cyanya cyahariwe inganda kiri I Masoro.

Umuyobozi mukuru wa BioNtech Group, Prof Uğur Şahin, agaragaza ko nubwo isoko rifunguriye imigabane yose y’isi, ariko aya ari amahirwe ku banyafurika by’umwihariko kuko begerejwe iki kigo.

Abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall ndetse na Nana Akufo-Addo wa Ghana bamaze kugera mu Rwanda aho bazifatanya n’abandi bayobozi batandukanye mu muhango wo gufungura iki kigo. Aba bayobozi bombi bakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana.

Perezida Kagame kandi yakiriye mugenzi we wa Senegal Macky Sall wageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, baganira ku mahirwe y’ubufatanye ku kongerera imbaraga inganda z’inkingo muri Afurika.

Perezida Kagame na Macky Sall kandi banunguranye ibitekerezo ku bibazo bireba umugabane no ku isi muri rusange bibangamiye inyungu ibihugu byombi bihuriyeho.

Perezida Kagame yakiriye Macky Sall wa Senegal
Perezida Kagame yakiriye Macky Sall wa Senegal

Biteganyijwe kandi ko Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Madamu Ursula von der Leyen, yitezwe muri uwo muhango.

Muri Werurwe 2023, nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’imashini n’ibindi bikoresho bizifashishwa muri iki kigo. Ni ibikoresho bizwi nka BioNTainers, bikaba bibumbiye muri kontineri esheshatu.

Byitezwe ko iki kigo kizakora inkingo hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho rya (mRNA), kizaba gifite ubushobozi bwo gukora nibura doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka, kikaba cyubatswe kuri metero kare 30,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka