Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere
Perezida Paul Kagame yakiriye Prof Kingsley Chiedu Moghalu, uyobora Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’imiyoborere, ‘African School of Governance’ riherutse gutangizwa mu Rwanda.
Ni ishuri ryashibutse ku muryango African School of Governance Foundation, rigamije gutanga ubumenyi buzahangana n’ibibazo byugarije imiyoborere ku mugabane wa Afurika.
Umuryango wa African School of Governance Foundation washinzwe ku bitekerezo birimo ibya Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika.
Mu Ukwakira uyu mwaka nibwo hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’iri shuri mu Rwanda, rikaba rifite icyicaro mu nyubako zahoze zikoreramo Urwego rw’lgihugu rw’Iterambere (RDB) ku Gishushu mu karere ka Gasabo.
Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere rizajya ritangirwamo amasomo ajyanye n’imiyoborere, politiki yo ku rwego rw’Isi, ibijyanye n’ubushakashatsi n’ishoramari ryambukiranya imipaka.
African School of Governance ni ishuri rizatanga amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere, Master of Public Administration (MPA), Executive Master of Public Administration (EMPA).
Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y’igihe gito ku rubyiruko rushaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.
Mu bagize inama y’ubutegetsi y’iri shuri harimo Donald Kaberuka wahoze ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), Francis Gatare uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abandi.
Ohereza igitekerezo
|