Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Kenya

Perezida Paul Kagame yakiriye Musalia Mudavadi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Kenya, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida William Ruto.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, nibwo Village Urugwiro, ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye bwana Mudavadi uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Bwana Mudavadi akigera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali I Kanombe, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Gen (Rtd) James Kabarebe.

Ibiro bishinzwe ibikorwa bya Guverinoma ya Kenya, byatangaje ko uretse ubutumwa bwa Perezida William Ruto, Mudavadi azaniye mugenzi we w’u Rwanda, uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira ubushuti busanzwe hagati ya Nairobi na Kigali.

Ibindi bimuzanye kandi harimo ibiganiro azagirana n’abayobozi batandukanye bigamije gutezimbere umubano hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka