Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya Steve Harvey

Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyarwenya w’icyamamare ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey umaze iminsi mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya Steve Harvey
Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya Steve Harvey

Steve Harvey usibye kuba Umunyarwenya, ni n’icyamamare kuri televiziyo muri Amerika, aho azwi cyane mu kiganiro ‘Family Feud’.

Uyu munyarwenya amaze kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko yanyuzwe cyane no guhura na Perezida Kagame, cyane ko imbaraga no guca bugufi biri mu byo amufatiraho urugero.

Steve Harvey yagize ati “Twanyuzwe no kwicarana no guhura n’umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga, byambereye urugero. Ni igihamya cyo gushikama k’u Rwanda n’ibikorwa byo kubabarirana."

Uyu mugabo ku wa 19 Ugushyingo 2024 yagize umwanya wo gutembera Umujyi wa Kigali, nyuma anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Uyu munyarwenya yageze mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2024, aho ku wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024 yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

Umuryango w’iki cyamamare si bwa mbere waba ugeze mu Rwanda kuko, dore ko mu mwaka wa 2021, umugore we Marjorie Elaine Harvey, nawe yaje mu Rwanda maze asura ingagi zo mu Birunga mu muryango wa Muhoza.

Icyo gihe yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, ati: “Mwarakoze Pariki y’Ibirunga gufata neza izi ngagi nziza ndetse no kundeka nkagirana igibe nazo mu buturo bwazo”.

Steve Harvey ni muntu ki?

Uyu mugabo yavutse tariki ya 17 Mutarama 1957, ni umwanditsi, umunyamakuru, umukinnyi w’amafilimi akaba n’umuhanzi.

Ibiganiro bya Steve bitadukanye birimo The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud, Family Feud Africa no kuba yarayoboye amarushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Universe byagiye bimuhesha ibikombe bitandukanye byinshi bitandukanye birimo, 7 bya Daytime Emmy Awards, 2 bya Marconi Awards n’ibindi 14 bya NAACP Image Awards.

Nk’umwanditsi w’ibitabo Harvey yanditse bine, ibyamenyekanye cyane mu 2009 birimo icyitwa Act Like a Lady na Think Like a Man.

Steve Harvey yashyingiranywe bwa mbere na Marcia hagati ya 1981 na 1994. Nyuma yo gutandukana yahuye na Marjorie mu 1990, bombi baza gushyingiranwa mu 2007. Nta mwana bafitanye uretse abana batatu ba Marjorie barimo Umunyamideli w’imyaka 26, Lori, Morgan, ndetse we Jason.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo kwishimira umukuru wigihugu cyacu ni urugero rwiza kwisi yose mubyiza byinshi

Ishimwe Desire yanditse ku itariki ya: 21-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka