Perezida Kagame yakiriye Umuhuzabikorwa wa UN ucyuye igihe

Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri tariki 5 Nyakanga 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye ucyuye igihe mu Rwanda, Fodé Ndiaye waje kumusezeraho.

Fodé Ndiaye, wakiriwe n’Umukuru w’Igihugu, asoje manda y’imyaka itanu amaze ari Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda.

Ku ya 30 Kamena 2022, Fodé Ndiaye yakiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, aho yari yaje kumusezeraho.

Fodé Ndiaye ukomoka mu gihugu cya Sénégal wari Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, yatangiye imirimo ye kuri uwo mwanya ku ya 10 Nyakanga 2017.

Mbere y’uko agirwa Umuhuzabikorwa w’amashami ya UN mu Rwanda, Bwana Ndiaye yabaye umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye n’umuhuzabikorwa w’ubutabazi muri Niger, mu gihe cy’imyaka itanu.

Yakoze kandi mu myanya itandukanye mu kigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe iterambere ry’imari, harimo no kuba umuyobozi w’ibiro by’akarere ka Afurika y’Iburengerazuba no hagati.

Bwana Ndiaye afite uburambe bw’imyaka 40 mu bijyanye n’imiyoborere n’imicungire mu iterambere n’imari.

Mbere yo gutangira gukora mu Muryango w’Abibumbye, Ndiaye yakoze mu nzego zitandukanye zirimo ama Banki, aho yakoze muri Caisse Nationale de Credit Agricole du Sénégal, anayibera umunyamabanga mukuru. Yabaye kandi umujyanama wa Banki zitandukanye zo mu karere n’imiryango mpuzamahanga kandi yayoboye imishinga iteza imbere icyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka