Perezida Kagame yakiriye umuhanzi Davido

Perezida Paul Kagame yakiriye David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido, umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, uri mu Rwanda mu gusoza Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), byatangaje ko Perezida Kagame na Davido bahuye kuri uyu wa Gatanu Tariki 18 Kanama 2023. Gusa ntihatangajwe ibyo bombi baganiriye.

Umuhanzi Davido, yakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe n’abarimo Masai Ujiri, washinze umuryango wa Giants of Africa, ndetse akaba asanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Impurirane y’ibirori bya Basketball na muzika mu Rwanda, bizasozwa n’igitaramo gikomeye muri BK Arena, kizahuriramo abahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika, barimo Davido na Tiwa Savage bo muri Nigeria. Hari kandi Tyla wo muri Afurika y’Epfo ndetse na Bruce Melodie.

Ibi birori bikaba byaritabiriwe n’urubyiruko rurenga 250, rwaturutse mu bihugu 16 uyu muryango wagiye usura.

Muri ibi birori kandi hanatashywe ku mugaragaro ibibuga bibiri bya Basketball, harimo igiherereye i Rwamagana ndetse na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival rimaze icyumweru ribera mu Rwanda, kuva ku ya 13 rikazasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka