Perezida Kagame yakiriye umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Basketball J. Cole

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021 yakiriye muri Village Urugwiro umuraperi Jermaine Cole uzwi nka J. Cole.

Perezida Kagame yakiriye icyamamare mu njyana ya Rap akaba ari gukinira ikipe ya Patriots BBC mu irushanwa rya Basketball Africa League rikomeje kubera hano mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Umuraperi J Cole ari mu Rwanda kuva irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryatangira aho amaze gukinira ikipe ya Patriots BBC imikino itatu. Mu mukino wa mbere J. Cole yakinnye iminota 17 atsinda amanota atatu. Ni umukino ikipe ya Patriots BBC yatsinzemo Rivers Hoopers.

Ku mukino wahuje Patriots BBC na US Monastir, J. Cole yakinnye iminota 12 atsinda amanota abiri.

J. Cole ni umwe mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) akaba ari muri BAL nk’umukinnyi wa Patriots BBC ndetse akaba aherutse gushyira ahagaragara umuzingo (Album) we mushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka