Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa Zelensky uyobora Ukraine

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Volodomyr Zelensky.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri Dmytro Kuleba
Perezida Paul Kagame na Minisitiri Dmytro Kuleba

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’umunsi umwe yatangiye ku wa 25 Gicurasi 2023.

Perezida Kagame na Dmytro baganiriye ku ntambara iri muri Ukraine, n’uburyo buhari bwatangijwe bwo gushyigikira inzira z’amahoro mu kurangiza aya makimbirane.

Minisitiri Kuleba yakiriwe na Perezida Kagame mu gihe yahuye na mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta ndetse bashyira umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya Politiki hagati y’u Rwanda na Ukraine.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yasuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yerekwa ibice birugize ndetse asobanurirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside.

Yafashe umwanya yunamira ndetse ashyira indabo ku mva, ahashyinguye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi byatangaje ko Perezida Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu baturutse mu ishuri ry’ubucuruzi (Wharton Business School) muri Kaminuza ya Pennsylvania.

Aba banyeshuri bayobowe na Prof Katherine Klein, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri iyi Kaminuza ndetse na Eric Kacou, umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi ya Wharton mu Burayi, Afurika ndetse n’Uburasirazuba bwo hagati.

Ibiganiro bagiranye byagarutse ku buryo u Rwanda rwiyubatse mu myaka irenga 20 ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko abazungu kweli,mbere y’intambara ko uwo Ministre atigeze aza?,Genocide ikorwa ko bataje kudutabara,mu kwiyubaka k’u Rwanda ko ntaho nabumvise bagira igikorwa na kimwe bagaragaramo???,
None Putin abakubise ahababaza,baje biruka.
Nyukubahwa,uramenye,intambara z’abo ba rutuku tuzigendere kure.Bagira munyangire mbi cyane.

Said yanditse ku itariki ya: 26-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka