Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Benin, Patrice Talon
Perezida Paul Kagame yakiriye Romuald Wadagni, Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Benin, akaba n’intumwa idasanzwe, wamugejejeho ubutumwa bwa Mugenzi, Perezida Patrice Talon.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Wadagni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023.
Nubwo ibyo aba bayobozi bombi baganiriye bitatangajwe, Minisitiri Wadagni yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Benin, Patrice Talon.
Umubano w’u Rwanda na Bénin ukomeje kujya mbere, kuva mu 2012 ubwo Perezida Patrice Talon yakorera uruzinduko mu Rwanda.
Muri Mata uyu mwaka, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Benin, rwari rugamije gushimangira umubano w’Ibihugu byombi.
Ni uruzinduko abakuru b’ibihugu byombi bahagarariye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo n’ay’ubufatanye mu by’umutekano.
Uretse ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano agena ibyo kudasoresha kabiri ibicuruzwa byinjira ku mpande zombi, ayo mu rwego rw’ubuhinzi, ikoranabuhanga, imiyoborere y’inzego z’ibanze, iterambere rirambye, ubufatanye mu by’ubucuruzi n’inganda, ubukerarugendo n’ishoramari.
Biteganyijwe ko itsinda rihuriweho hagati y’ibihugu byombi, rizahurira mu biganiro mbere y’uko uyu mwaka usozwa hanozwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yemeranyijweho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|