Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’Umwami Mohammed VI wa Maroc
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Nasser Bourita, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Maroc ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Mutarama wamuzaniye ubutumwa bw’Umwami Mohammed VI wa Maroc.

Nk’uko itangazo ry’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ryabivuze, Minisitiri Nasser Bourita kandi yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku kureba uburyo bwo kurushaho kubyaza umusaruro umubano usanzweho hagati y’ibihugu byombi, mu nzego z’ingenzi zitandukanye.
U Rwanda na Maroc ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri za Ambasade n’ubufanye mu nzego zitandukanye, aho Maroc ifite Ambasade mu Rwanda ndetse n’u Rwanda rukaba rwarafunguye Ambasade yarwo muri Maroc guhera mu 2019.
Umubano w’ibihugu by’u Rwanda na Maroc kandi ushimangirwa n’uruzinduko Umwami Mohammed VI wa Maroc yagiriye mu Rwanda ku itariki 18 Ukwakira 2016, akakirwa na Perezida Kagame bakaganira byinshi bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.
p
Uruzinduko rw’Umwami wa Maroc mu Rwanda kandi, rwaje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri Maroc ku itariki 20 Kamena 2016.
Mu bufatanye u Rwanda rufitanye na Maroc harimo guteza imbere urwego rw’ububinzi, binyuze mu gusangira ubunararibonye no kohererezanya impuguke, gufatanya mu gufata neza amazi no kuhira imyaka, kongera ishoramari no koroshya itangwa ry’inguzanyo mu buhinzi, n’ishoramari mu kubaka uruganda rukora ifumbire ijyanye n’ubutaka bw’u Rwanda.

Hari kandi ubufatanye mu rwego rw’uburezi, aho abanyeshuri baturutse mu Rwanda bajya muri Maro c kwiga ibintu bitandukanye harimo cyane cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga n’iterambere ryo mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi, bijyana n’uruganda rukora imiti rwubatswe n’abashoramari bo muri Maroc mu Rwanda.
Muri rusange u Rwanda na Maroc bimaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, agera kuri 30, kandi amenshi yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku mpande zombi.
Ohereza igitekerezo
|