Perezida Kagame yakiriye Princess Ingeborg wa Danemark
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, yakiriye Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein wa Danemark, akaba ayobora Louisenlund Foundation.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame na Princess Ingeborg, bagiranye ibiganiro byerekeranye n’amahirwe y’ubufatanye mu rwego rw’uburezi.
Louisenlund Foundation, ni umuryango washinzwe mu 1949, aho wagiye ushyiraho gahunda zifasha amashuri mu buryo bw’imyigishirize, mu rwego rwo gutegura abanyeshuri kuri ejo hazaza.
Perezida Kagame yakiriye kandi, Marc Funk, Umuyobozi Mukuru wa Recipharm ndetse n’Umuyobozi wa KENUP Foundation, Holm Keller.

Bagiranye ibiganiro ku bijyanye n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo na gahunda yo gukora inkingo n’imiti, mu gihe ari imwe mu ntego z’u Rwanda na Afurika muri rusange.
Ohereza igitekerezo
|