Perezida Kagame yakiriye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 6 Mata 2023 muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Urška Klakočar Zupančič, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia n’intumwa ayoboye, bagirana ibiganiro ku guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, mu nyungu z’abaturage.

Perezida Kagame na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia
Perezida Kagame na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia

Hon Zupančič mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame, yabanje kugirana ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite mu Rwanda, Hon Mukabalisa Donatille, byibanze ku mubano mwiza hagati y’Ibihugu byombi, unashingiye ku guteza imbere ishoramari ry’Ibihugu byombi.

Hon. Zupančič avuga ko ibihugu byombi bigamije kubaka umubano mwiza urangwa n’indangagaciro z’ubumwe, amahoro, no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Avuga ko mu Rwanda Igihugu cye cyahigira uburyo bwo guteza imbere uburenganzira bw’umugore n’uburyo umugore agira uruhare muri Politiki no kumenya kubana n’umuntu wese wagize ibikomere by’umutima.

Ati “Nzi ko u Rwanda rwakomeretse cyane, ariko nzi ko nanone ari Igihugu cyabashije kwikura mu nzira z’inzitane rwanyuzemo, rushyira abantu hamwe”.

Hon. Zupančič ari mu Rwanda ku butumire bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akazifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite mu Rwanda, Hon Mukabalisa Donatille na we avuga ko yishimira umubano hagati y’Ibihugu byombi ndetse no hagati y’Inteko zombi Zishinga Amategeko no kwagura umubano mu birebana n’ubucuruzi n’ishoramari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka