Perezida Kagame yakiriye Obasanjo baganira ku mutekano w’Akarere

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Kamena 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano n’iterambere mu Karere, ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria
Perezida Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria

Ibiganiro byabo byagarutse ku ngingo zikomeye zirimo uko Afurika yagera ku mahoro arambye, iterambere rihuriweho n’imikoranire y’ibihugu byo mu karere no ku isi muri rusange.

Aba bayobozi bombi basangiye ibitekerezo ku mahirwe n’imbogamizi bihari, banagaragaza inzira zashoboka zaganisha ku bufatanye bushingiye ku nyungu rusange no ku cyerekezo cy’iterambere rirambye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka