Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Andrzej Duda wa Pologne

Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, mugenzi we wa Pologne, Andrzej Duda.

Perezida Andrzej Duda wa Pologne wari kumwe n’umugore we Agata Kornhauser-Duda bakiriwe na Perezida Kagame ari kumwe na Madame Jeannette Kagame, bakaba bari mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye ( tête-à-tête), nyuma yaho barayobora umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye, akubiyemo ubufatanye mu bucuruzi n’ubukungu, ingufu, ibidukikije, ikoranabuhanga mu buhinzi, bikurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.

U Rwanda na Pologne bikomeje kugaragaza ubushake bwo kwagura ubucuti n’ubufatanye mu nzego zinyuranye z’ iterambere.

Mu kiganiro Perezida wa Pologne Andrzej Duda na mugenzi we w’u Rwanda bagiranye n’itangazamakuru, Perezida Andrzej Sebastian Duda yavuze ko abatuye u Rwanda na Pologne bafite ubushobozi bwo gukora cyane kugira ngo bagere ku byo bifuza. Yashimye imiyoborere myiza y’u Rwanda igaragarira buri wese, agaragaza ko nta mpungenge abaturage bo muri Pologne bakwiye kugira mu gushora imari mu Rwanda.

Ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye n’aho ubufatanye bw’ibihugu byombi bugana cyangwa bwerekeza, Perezida Kagame yagaragaje ko amateka y’ibihugu bitandukanye ku isi, afasha mu kubaka sosiyete ndetse bigasiga amasomo.

Ati “Urebye ku mateka y’u Rwanda na Pologne, aragoye cyane, arimo imbogamizi ndetse n’ibyago bikomeye. Icyo twiteze ni ugukomeza kubaka dufatanyije, dushingiye kuri ayo mateka no kwirinda akandi kaga katugwira, cyangwa kubaka uburyo bwo guhangana na ko.’’

Perezida Kagame avuga ku ngaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ku mubano w’ibihugu bituranyi nka Pologne, yagaragaje ko ibihugu byose byo ku Isi bigira icyo bihuriraho, ku buryo usanga ibiri kubera mu Burusiya bigira ingaruka mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagaragaje ko abaturage b’u Rwanda na bo bamenya ibibera mu mahanga ndetse ingaruka zikabageraho. Ati: ”Ibiba ntabwo bigira ingaruka ku Rwanda gusa, amakuru agera ku Banyarwanda kimwe n’uko agera ahandi, aho kuri ubu hari ikibazo cy’imbuto z’ibiribwa, ingufu, bigira ingaruka ku Rwanda ariko no ku mugabane wa Afurika wose muri rusange”.

Perezida Kagame avuga ko ibyo byerekana ko Abanyarwanda bazi neza ibibera ku mugabane n’Isi muri rusange, bikigisha uburyo abatuye ku Isi bose ari bamwe kuko ibibera ahandi mu ntera ndende bigera no ku bandi batandukanye batuye Isi.

Perezida Andrzej Sebastian Duda, yagaragaje kandi uko abona u Rwanda, bishingiye ku kuba ari Igihugu cyiza ndetse gifite ikirere cyiza kuri ba mukerarugendo n’abandi barugana.

Ati “Iki ni igice cyiza cy’Umugabane wa Afurika. Wavuga ko iyi ari impano yavuye ku Mana, ihabwa abantu bari hano. Sinshidikanya ko u Rwanda ruri gutera imbere mu buryo bukwiye kandi uyu munsi ruri ku isonga muri Afurika. Ni yo mpamvu nshishikariza benewacu gushora imari mu Rwanda, ndashishikariza buri wese kuza kureba u Rwanda.’’

Perezida wa Pologne Andrzej Duda, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ruzamara iminsi itatu, aho yaherekejwe n’umugore we Agata Kornhauser-Duda.

Ni uruzinduko rwatangiye ku wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, bikaba biteganyijwe ko azerekeza no mu Ntara y’Amajyepfo aho azasura ingoro ya Bikiramariya i Kibeho.

Ku wa Kane tariki 8 Gashyantare, ni bwo bazasura ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona riherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru rifashwa na Pologne, banasure Ikigo cyo muri Pologne gicukura amabuye y’agaciro mu Rwanda LuNa Smelter gifite icyicaro i Kigali.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barakira ku meza Perezida Andrzej Duda na Madamu Agata Kornhauser-Duda, mu birori bigamije kubaha icyubahiro no kurushaho kubaha ikaze mu Rwanda.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Eric Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka