Perezida Kagame yakiriye mu biro bye umuherwe Howard G. Buffett

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021, yakiriye mu biro bye, Vilage Urugwiro, umushoramari Howard G. Buffett. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’umuryango washinzwe n’uwo muherwe, Howard G. Buffett Foundation.

Umunyemari Howard G. Buffett asanzwe akorera mu Rwanda ibikorwa bitandukanye birimo umushinga wo kuhira imyaka ku buso bwagutse uherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe (Nasho Irrigation Project).

Ni umushinga watashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri Werurwe 2020.

Inkuru bijyanye:

Perezida Kagame yatangije umushinga wo kuhira imyaka ku buso bwagutse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mugumye muduhe amkr yizew

Musonisammy yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Uyu mugabo ni Billionaire.Arakize cyane.Mugenzi we witwa Jeff Bezos,umukire wa mbere ku isi,amaze gushora amafaranga menshi,muli Company yitwa Altos Labs,igomba kongera nibuze imyaka 50,ku buzima tumara ku isi.Uretse ko yibeshya.Abantu bumvira Imana,bakayishaka ntibibere gusa mu gushaka iby’isi,Imana izabahemba kubazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Jeff Bezos arata igihe.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 8-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka