Perezida Kagame yakiriye Moussa Faki uyobora Komisiyo ya AU
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mata 2017, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki .
Ni ku nshuro ya mbere uyu muyobozi ageze mu Rwanda, kuva yatorerwa umwanya wo kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu ruzinduko rwe Moussa Faki yafatanyije na Perezida Kagame gucana urumuri rw’Icyizere mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo wabaye kuri uyu wa & Mata 2017.
Yanifatanyije kandi n’Abanyarwanda mu rugendo rwo Kwibuka no kwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi ruzwi nka Walk to Remember, narwo rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|