Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania ushinzwe n’Ubutwererane bw’Afurika y’Iburasirazuba, January Makamba, n’itsinda ryaje rimuherekeje.

Minisitiri January Makamba, yakiriwe na Perezida Kagame ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, akaba ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubucuruzi, ingufu n’ibikorwa remezo.

Mu bari kumwe na Minisitiri January Makamba ubwo yahuraga na Perezida Kagame, harimo Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, ndetse na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere.

Muri uru ruzinduko rwe agirira mu Rwanda, Minisitiri January Yusuf Makamba ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta byagarutse ku mubano n’ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye n’imishinga y’ishoramari, ubucuruzi n’ibikorwa remezo.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko u Rwanda rwifuza gukomeza kwimakaza umubano wa kivandimwe binyuze mu guteza imbere ubucuruzi.

Yagize ati: “Turashaka gukomeza gusigasira umubano mwiza wa kivandimwe binyuze mu kongera ubucuruzi, hamwe n’icyizere cyo gukomeza gusarura imbuto z’ubufatanye bw’ibihugu byombi butanga inyungu mu by’ubukungu.”

Dr Biruta yakomeje avuga ko uyu mubano uretse kuzamura ubukungu bw’u Rwanda na Tanzania, unashimangira ubuvandimwe busanzwe burangwa hagati y’ibihugu byombi.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Minisitiri January Makamba mu gitondo cyo ku wa Kabiri, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abazize Jenoside basaga ibihumbi 250 bahashyinguye. Yagiranye ibiganiro kandi n’abanyeshuri barenga 100 bo muri za Kaminuza zitandukanye mu gihugu.

Ni ibiganiro byabereye muri African Leadership University. Bimwe mu byo baganiriyeho birimo guhuza ubukungu muri Afurika y’Iburasirazuba, umuco, siporo n’ibindi.

U Rwanda na Tanzania, bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu masezerano atandukanye, muri Mutarama uyu mwaka byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata. By’umwihariko kandi ni ibihugu bisanganywe amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwa remezo, ubukungu n’umutekano.

Minisitiri January Makamba yaganiriye n'abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda
Minisitiri January Makamba yaganiriye n’abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda

Muri Kanama ya 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, hasinywe amasezerano atanu mu nzego zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi harimo ajyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Mu rwego rw’ubucuruzi, u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54 z’Amadolari ya Amerika, nk’uko imibare yo mu 2019 ibigaragaza.

U Rwanda na Tanzania byiyemeje gushimangira umubano ushingiye ku guteza imbere ubukungu
U Rwanda na Tanzania byiyemeje gushimangira umubano ushingiye ku guteza imbere ubukungu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka