Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti n’itsinda ayoboye

Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Djibouti n’itsinda ayoboye.

Amakuru dukesha urukuta rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu, aravuga ko Mahmoudi Ali Youssouf, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Djibouti aho yaje azanye n’ubutumwa perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh yageneye perezida w’u Rwanda.

Bimwe mu byaganiriweho harimo umutekano w’ibihugu biherereye mu ihembe rya Afurika, ubutwererane n’umubano w’ibihugu byombi, bibanda cyane ku bucuruzi.

Iyi nama yahuje Perezida Kagame n’itsinda ryaturutse muri Djibouti, yabanjirijwe n’indi yahuje komisiyo ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda na Djibouti yabaye nayo kuri uyu wa gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka