Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Bénin

Perezida Paul kagame kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Bénin, Aurélien Agbénonci.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Aurélien yashyikirije Perezida Kagame, ubutumwa bwa mugenzi we wa Bénin, Perezida Patrice Talon.

Tariki 29 Kemena 2016, nibwo Perezida Patrice Talon, yagiriye urugendo rwe rwa mbere mu Rwanda, rwari rugamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi kandi butanga umusaruro kuri buri gihugu.

Wabaye n’umwanya wo kongerera imbaraga umubano n’ubuhahirane bisanzwe hagati y’u Rwanda na Bénin, no kwemeranya ku buryo bushobora gutuma ukoreshwa mu nzego zinyuranye.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, Talon yasuye ibikorwa bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’agace kahariwe Inganda, Special Economic Zone.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka