Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika ya Czech

Perezida Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Umutekano wa Repubulika ya Czech, Vít Rakušan, n’itsinda ayoboye, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Uyu muyobozi n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe, Vít Rakušan, n’itsinda ayoboye, baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Czech.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika ya Czech, Vít Rakušan, yakiriwe na Perezida Kagame nyuma yo kubonana na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko aba bayobozi bagiranye ibiganiro byasinyiwemo amasezerano azateza imbere ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu byombi (Taxation Avoidance Agreement), ibi bikaba biri mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Czech.

Uyu muyobozi n’intumwa ayoboye kandi bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, RDF ku Kimihurura.

Baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rwa gisirikare n’umutekano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kandi Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano wa Repubulika ya Czech, Vít Rakušan yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka