Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Xavier Bettel, Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda.

Abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kuzamura umubano w’ibihugu byombi, hagati y’u Rwanda na Luxembourg mu bice by’ingenzi nko mu y’ikoranabuhanga rya ‘Digital’, ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari ariryo bita mu Cyongereza FinTech, nk’uko Urubuga rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu rwabitangaje.

Minisitiri Xavier Bettel, yakiriwe na Perezida Kagame, aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na Minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula.

Minisitiri w’Intebe Xavier Bettel, mbere yo kwakirwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, aherekejwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Jean Damascène Bizimana, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zihashyinguye, ndetse anazengurutswa bimwe mu bice by’uru rwibutso asobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashyira indabo ku mva.

Itsinda riyobowe na Xavier Bettel, ririmo Franz Fayot, Minisitiri w’Ubutwererane, iterambere n’ubutabazi muri Luxembourg, akaba ku gicamunsi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET), Ikoranabuhanga, Ibidukikije n’Uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka