Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Nsengiyumva
Yanditswe na
Tarib Abdul
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Dr. Justin Nsengiyumva, aheruka guha inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe, asimbuye Dr Edouard Ngirente.

Bagiranye ibiganiro bijyanye no kurebera hamwe ibyihutirwa bijyanye n’icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda.
Dr Nsengiyumva wagizwe Minisiteri w’Intebe, yari asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Abaye Minisiteri w’Intebe wa 12 w’u Rwanda, akaba uwa 7 ugiye kuri uwo mwanya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|