Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Svenja Schulze w’u Budage

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda riyobowe na Minisitiri ushinzwe ubufatanye mu bukungu n’iterambere w’u Budage, Svenja Schulze, uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Abo bashyitsi barangajwe imbere na Minisitiri Svenja bari mu ruzinduko rwo gusura u Rwanda, bikaba biteganyijwe ko ruzamara iminsi ine, nk’uko byatangajwe na Twitter y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Svenja Schulze n’abo ayoboye, hari na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagimana ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.

Perezida Paul Kagame yaherukaga mu Budage tariki 19 Gashyantare 2022, ubwo yari yitabiriye inama yiga ku mutekano i Munich.

Iyo nama ku Mahoro yari ibaye ku nshuro ya 58, yamaze iminsi ibiri aho yari yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 30, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abayobozi b’imiryango ikomeye nka Loni, NATO na EU.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka