Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia

Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 20 Kamena, muri Serena Hotel i Kigali.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ku wa kabiri nibwo yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwa Hichilema, ari igihamya cy’ubushuti hagati y’abaturage b’u Rwanda na Zambia.

Perezida Kagame yagize ati: “Uruzinduko rwawe ni gihamya cy’ubushuti hagati y’abaturage b’u Rwanda na Zambia. Ni ibimenyetso byerekana kandi ubushake bwo gukomeza kugira ibyo buri wese yigira ku wundi mu rugendo dusangiye ruganisha ku majyambere arambye.”

Perezida Hakainde Hichilema ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuna, Prof. Nshuti Mannasseh n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, yavuze ko yageze mu Rwanda amahoro kandi ko yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, byagarutse ku kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Nageze i Kigali amahoro mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Ndashima ikaze nahawe n’umuvandimwe wacu Perezida Paul Kagame. Nshimishijwe n’ibiganiro twagiranye byagarutse ku nyungu rusange no kunoza ubufatanye bw’ibihugu byombi.”

Perezida Hichilema yasoje ubutumwa bwe mu Kinyarwanda agira ati: “Ni byiza kuba hano mu Rwanda.”

Perezida Hichilema yavuye ku kibuga cy’indege yerekeza mu ngoro y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame mu cyubahiro gihabwa Abakuru b’Ibihugu, ndetse hanaririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Hakainde asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ndetse asure icyanya cyahariwe inganda cy’i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Hichilema arongera kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ibiganiro bikurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Hichilema ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda bitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga mu rwego rw’imari n’amabanki, Inclusive FinTech Forum 2023, irimo kubera i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka