Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Hongiriya

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza Perezida wa Hongiriya, Katalin Novak n’abandi bayobozi bari kumwe mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Hongiriya
Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Hongiriya

Gusangira ku meza kwabanjirijwe n’ibiganiro ndetse n’ibikorwa bitandukanye, byahuje ba Perezida bombi banagirana amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika Perezida Katalin Novak asuye, kuva yaba Perezida wa Hongiriya mu mwaka wa 2022.

Uru ruzinduko rwatangiye tariki 14 Nyakanga 2023, aho yageze mu duce dutandukanye tw’u Rwanda nko ku ishuri rikuru rya Nyanza riterwa inkunga na Hongiriya, Pariki y’Akagera no mu Karere ka Rwamagana, ndetse anasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umusangiro
Abayobozi batandukanye bitabiriye umusangiro

Ubwo yasuraga Pariki y’Akagera, Perezida Katalin Novák, yashyize indabo ku ibuye riha icyubahiro Krisztian Gyöngyi, inzobere mu byo kubungabunga ibidukikije wakoraga muri iyi Pariki, wishwe n’inkura mu 2017. Nyakwigendera akaba ari umwe mu bagize uruhare mu kugarura inkura z’umukara muri iyi Pariki.

Uru ruzinduko rwa Perezida wa Hongiriya rurashimangira umubano w’ibihugu byombi wari usanzweho, kuko Hongiriya mu 2021 yahaye Guverinoma y’u Rwanda inguzanyo ya Miliyoni 52$, yo gukoresha mu guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi ndetse n’imicungire y’amazi.

Amasezerano yasinywe muri uru ruzinduko rwa Perezida wa Hongiriya, yitezweho gukomeza kwagura imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka