Perezida Kagame yakiriye Jean Todt, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’Umutekano wo mu Muhanda, Jean Henri Todt, uri mu Rwanda muri gahunda yo gutangiza ubukangurambaga bwiswe “Tuwurinde” igamije gushishikariza abakoresha moto kwambara kasike nshya zujuje ubuziranenge.

Jean Todt, yereka Perezida Kagame umwihariko w'izi kasike
Jean Todt, yereka Perezida Kagame umwihariko w’izi kasike

Iyi ntumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Jean Henri Todt, yabonanye na Perezida Kagame nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, hamwe n’izindi nzego, mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwiswe ‘Tuwurinde’ busaba abamotari gukoresha kasike zujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurinda umutwe w’umuntu ugenda kuri moto.

Nyuma y’ibiganiro batanze kasike 500 zivugwaho kuba zujuje ubuziranenge kurusha izisanzweho.

Ifoto igaragara kuri X ya Village Urugwiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu irerekana iyi ntumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Jean Henri Todt afite Kasike mu ntoki yereka Perezida Kagame.

Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru wa UN
Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN

Mu bari baherekeje Jean Todt, harimo n’Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Dr. Ozonnia Ojielo ndetse na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore.

Iby’izi Kasike zamurikiwe mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwiswe “Tuwurinde”, ngo igihe umugenzi akoze impanuka ntabwo imeneka imufasha kurinda umutwe we gukomereka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka