Perezida Kagame yakiriye Jean Todt, Intumwa ya UN mu by’umutekano wo mu muhanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, Jean Todt ari kumwe n’umufasha we Michelle Yeoh, icyamamare mu gukina filime, akaba yaregukanye n’ibihembo bya Oscar.

Bombi bari mu Rwanda aho bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, mu birori byabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025.

Michelle Yeoh usanzwe anakorana n’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga uyu mubumbe abantu batuyeho, umwana w’Ingagi yise izina, yamwise ‘Rwogere’ mu gihe umugabo we yamwise ‘Ruvugiro’.

Jean Todt ni Umufaransa wiyeguriye ibijyanye n’amasiganwa y’imodoka, aho yanabaye Umuyobozi wa FIA kuva mu 2009 kugeza mu 2021. By’umihariko azwi nk’uwari umuyobozi w’Ikipe ya Ferrari mu 2006 kugeza mu 2009.

Ni umuyobozi kandi mu bijyanye n’umutekano ndetse n’ubuziranenge bw’imihanda, ndetse akorana n’Umuryango w’Abibumbye muri ibyo by’umutekano n’ubuziranenge bw’imihanda hirya no hino ku Isi.

Michelle Yeoh Todt we ni umukinnyi wa filimi w’icyamamare ukomoka muri Malaysia. Yakinnye muri filimi zamenyekanye cyane zirimo Crouching Tiger, Hidden Dragon, Memoirs of a Geisha, Crazy Rich Asians na Everything Everywhere All at Once, yaje gutuma yegukana igihembo cya Oscar mu 2023.

Michelle Yeoh, afatwa kandi nk’uwabereye abandi banya-Aziya irembo mu bijyanye no gukina filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Hollywood), ndetse yigeze no gushyirwa mu bavuga rikumvikana ku ruhando mpuzamahanga.

Perezida Kagame yabonanye kandi n’intumwa zaturutse muri Marriott, ziyobowe na David S. Marriott, umushoramari w’Umunyamerika akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Marriott International, Hoteli mpuzamahanga ifite n’ishami ryayo mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yanakiriye Mathieu Flamini, wakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza, akaba ari na we washinze ndetse akaba n’umuyobozi Mukuru wa GFBiochemicals, ikigo cyita ku gukora imiti no gutunganya ibikomoka ku bisigazwa by’ibimera.

Aba bombi bari mu Rwanda aho bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20 byabaye ku wa gatanu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka