Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse mu kigo Miller Center for Social Entrepreneurship

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda riturutse mu kigo Miller Center for Social Entrepreneurship, bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye mu kwiteza imbere.

Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse mu kigo Miller Center for Social Entrepreneurship
Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse mu kigo Miller Center for Social Entrepreneurship

Nkuko bigaragara kurubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye iri tsinda ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki 21 Kamena 2024.

Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse mu kigo Miller Center for Social Entrepreneurship n’abo muri Kaminuza ya Santa Clara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire ndetse na Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bari mu bitabiriye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’izi ntumwa.

Perezida Kagame yabakiriye ari kumwe na Minsitiri Ingabire Paula
Perezida Kagame yabakiriye ari kumwe na Minsitiri Ingabire Paula

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko baganiriye ku guteza imbere gahunda zo kwihangira imirimo n’amahirwe mu burezi.

Abarezi, abanyeshuri ndetse n’abayobozi basanzwe baza kwigira ku iterambere ry’u Rwanda mu ngeri zitandukanye, by’umwihariko bakifuza kugirana ikiganiro n’umukuru w’igihugu kuko benshi ku isi bamufata nk’umuyobozi w’ikitegererezo nyuma yuko ayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu, akabasha kugarurira Abanyarwanda icyizere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bose abatega amatwi ndetse akabamara amatsiko ku bibazo bitandukanye baba bamubaza yaba ibishingiye ku buzima bwite ndetse n’inshingano muri rusange.

Baganiriye ku guteza imbere kwihangira imirimo n'amahirwe ari mu burezi
Baganiriye ku guteza imbere kwihangira imirimo n’amahirwe ari mu burezi
Perezida Kagame yahawe umwambaro w'Umukinnyi wa Basketball muri Amerika, Stephen Curry
Perezida Kagame yahawe umwambaro w’Umukinnyi wa Basketball muri Amerika, Stephen Curry
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka