Perezida Kagame yakiriye intumwa za rubanda zaturutse muri Amerika
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye itsinda ry’intumwa za rubanda ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame iri tsinda yakiriye riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, rikaba rigizwe n’abasenateri batatu ndetse n’abadepite batatu, riyobowe na senateri Chris Coons.
Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rutangaza ko uru ruzinduko rw’izi ntumwa za rubanda, rugamije kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri tsinda ryari riherekejwe na Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’ibidukikije ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi.
Uruzinduko rw’izi ntumwa za rubanda, ruje rukurikira urw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, aheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda mu cyumweru gishize, rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.





Ohereza igitekerezo
|
IKAZE TWISHIYE IZONTUMWA ZARUBANDA ZAMERIKA,WENDA ZAJYA ZIFATA IBYEMEZO ZAHAGAZEHO ATARAMABWIRE.