Perezida Kagame yakiriye intumwa za Rio Tinto, ikigo kabuhariwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Perezida wa Repuburika Paul Kagame yakiriye mu biro bye intumwa zaturutse mu Kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Rio Tinto.

Izi ntumwaziyobowe na Mark Davies, Umuyobozi Mukuru ushinzwe tekinike akaba n’umwe mu bagize Komite Nyobozi y’iki kigo kiza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Baganiriye ku bijyanye n’umushinga u Rwanda ruhuriyeho na Rio Tinto hamwe ndetse n’ubundi bufatanye bukomeje hagati y’impande zombi.
Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na sosiyete ya Rio Tinto Minerals Development Limited ibarizwa muri Rio Tinto Group, byatangije umushinga mugari wo gushaka ahari amabuye y’agaciro no guteza imbere ubucukuzi bwayo by’umwihariko aya lithium, tin, tungsten na tantalum hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ry’ibyuma bimenya aho amabuye yose aherereye.
Muri Mutarama 2024 ni bwo u Rwanda na Rio Tinto Minerals Development Limited byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Lithium mu Ntara y’Uburengerazuba.

Perezida Kagame kandi yakiriye muri Village Urugwiro Prof. Jim Kim, Umuyobozi wa Kaminuza mpuzamahanga mu by’Ubuvuzi ya University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera.
Prof Jim yari aherekejwe n’Umuyobozi wungirije, Phil Cotton, Joe Ratigan, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya UGHE ndetse na Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’ubuzima.
Baganiriye ku bufatanye bukomeje hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Kaminuza ya UGHE, mu cyerekezo cyo guhindura u Rwanda igicumbi cy’amasomo mu by’ubuvuzi, ubushakashatsi no guhanga udushya.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|