Perezida Kagame yakiriye Intumwa y’u Bwongereza ishinzwe ubucuruzi

Perezida Paul Kagame, Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023 yakiriye Lord Popat, Intumwa y’u Bwongereza mu by’ubucuruzi, hamwe n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kureba amahirwe ahari mu ishoramari.

Perezida Kagame n’intumwa ziyobowe na Lord Popat, bagiranye ibiganiro byagarutse ku mahirwe y’ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Lord Popat n’intumwa ayoboye basuye ibikorwa n’inzego zitandukanye, aho ku wa Kane bakiriwe n’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi, baganira uburyo bwo gushimangira ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Lord Popat yasuye ikigo cya Norrsken ndetse agirana ibiganiro n’amasosiyete y’ikoranabuhanga, asobanurirwa byinshi kuri izo sosiyete mu rwego rwo kwagura Ikoranabuhanga, ICT na serivisi z’urwego rw’ubucuruzi mu Rwanda ndetse n’uburyo u Bwongereza bushobora gushyigikira ibyo bikorwa binyuze mu gutera inkunga no gushora imari.

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Norrsken cyubatse mu Mujyi wa Kigali, gifasha urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabunanga kugira ngo ishobore kuvamo imishinga ihindura ubuzima bw’abaturage.

Iki kigo cyatangijwe i Kigali kubera icyizere uyu mujyi ufitiwe mu rugendo rwo kuba igicumbi kibarizwamo ikoranabuhanga rigezweho ku Mugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka